Mwamikazi Jazilla yakomeje kwandika amateka mu mukino w’amagare mu bakobwa bakiri bato, nyuma yo kongera kwitwara neza nk’uko yabikoze mu 2024. Uyu mukinnyi w’Umunyarwandakazi yongeye kwegukana umudali wa Feza (Silver) mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 (U23 Women), mu isiganwa riri kubera muri Mombasa, Kenya.
Mu isiganwa ry’uyu mwaka:
-
Nesrine Houili wo muri Algeria ni we wegukanye umudali wa Zahabu (Gold), akurikirwa na Jazilla w’u Rwanda.
-
Araya Monaliza wo muri Eritrea yasoje ku mwanya wa gatatu, ahabwa umudali wa Bronze.
Ku rundi ruhande, Ntakirutimana Martha, na we wari uhagarariye u Rwanda, ntiyabashije gusoza isiganwa, aho abakinnyi bahagurukaga umwe ku wundi.
Uyu ni umusaruro ukomeye ku ikipe y’u Rwanda mu bakobwa, by’umwihariko kuri Jazilla, ukomeje kugaragaza ko ari hagati mu bakinnyi batanga icyizere gikomeye ku mugabane wa Afurika.







0 Comments: