URUGENDO RUSHYA RUTANGIYE: Kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana asinyiye CS Constantine

 Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Djihad Bizimana, yatangiye ku mugaragaro urugendo rushya mu mwuga we wa ruhago nyuma yo gusinyira ikipe ya CS Constantine yo mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Alijeriya. Iyi ntambwe ije nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Al Ahli Tripoli yakiniraga muri Libya.

Intambwe ikomeye mu mwuga wa Djihad Bizimana

Kwiyunga na CS Constantine ni icyemezo gikomeye ku mukinnyi umaze kwigaragaza nk’umwe mu nkingi za mwamba z’Amavubi. CS Constantine ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Alijeriya no muri Afurika muri rusange, izwiho guha amahirwe abakinnyi bafite ubushobozi n’ubushake bwo kugera ku rwego rwo hejuru.

Kujya gukina muri shampiyona ya Alijeriya, izwiho guhatana no kugira abafana benshi, bivuze ko Djihad Bizimana agiye kubona urubuga runini rwo kurushaho kugaragaza impano ye no kunguka ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga.

Icyo bivuze ku Ikipe y’Igihugu Amavubi

Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu, iyi nkuru ni inkuru nziza. Kapiteni ukinira mu ikipe ikomeye kandi ihatana ku rwego rwo hejuru azagaruka mu Amavubi afite icyizere, ubunararibonye n’imbaraga zizamufasha kuyobora bagenzi be mu mikino iri imbere.

Djihad Bizimana amaze igihe agaragaza ubuyobozi mu kibuga no hanze yacyo, kandi iyi ntambwe nshya izamwongerera agaciro nk’umukinnyi n’umuyobozi w’ikipe.

Icyizere n’icyerekezo gishya

Mu butumwa bwe bwa mbere, Djihad Bizimana yagaragaje ko yishimiye iki cyemezo, ashimangira ko agiye gukora ibishoboka byose agahesha ishema ikipe ye nshya ndetse n’igihugu cye cy’u Rwanda.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’abafana b’Amavubi bakomeje kumwifuriza amahirwe masa muri uru rugendo rushya, bizeye ko azakomeza guhagararira u Rwanda neza nk’uko asanzwe abigenza.

Amahoro n’amahirwe masa, Djihad Bizimana!
CS Constantine n’Amavubi baragutegerejeho byinshi.

🚨 BREAKING: Abdul Ishimwe has signed for APR FC from INTARE FC.

Myugariro Abdul Ishimwe yamaze gusinyira APR FC, avuye mu ikipe ya INTARE FC, nyuma y’inkuru zakomeje kuvugisha benshi ku masezerano ye yari afitanye na MUKURA VS aho yari yaramutijwe.


Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa MUKURA VS, uyu munsi bashyize Frw 10,000,000 kuri konti ya INTARE FC nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano y’inguzanyo y’umukinnyi. Gusa INTARE FC yatangaje ko ayo mafaranga yatinze, kuko MUKURA VS yayatanze nyuma y’uko bari bamaze kubona ibaruwa ibamenyesha iseswa ry’amasezerano kubera kutubahiriza ibyo bumvikanyeho ku gihe.

Umwe mu bayobozi ba INTARE FC yabwiye itangazamakuru ati:

“Ntabwo bubahirije amasezerano. Bishyuye ari uko tumaze kubandikira tubamenyesha ko amasezerano aseswe.”

Ibi byahise bifungura amarembo ku kugenda kwa Abdul Ishimwe, wahise yerekeza mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, imubona nk’umukinnyi w’ejo hazaza ushobora gufasha cyane mu kongera imbaraga mu bwugarizi bwabo.

Amakuru yemezwa n’abantu ba hafi b’uyu mukinnyi avuga ko yamaze gusinya amasezerano nk’umukinnyi mushya wa APR FC, aho ategerejweho kwitwara neza no kwerekana impano ye ku rwego rwo hejuru.

➡️ Ese Abdul Ishimwe azabona umwanya uhagije muri APR FC?
➡️ Mukura VS yaba itakaje amahirwe yo kumugumana kubera gutinda kwishyura?

🗣️ Igitekerezo cyawe ni iki kuri iyi transfer?

#BreakingNews #TransferUpdate #APRFC #IntareFC #MukuraVS #RwandaFootball #InkuruZimikino ⚽🔥

Mukura VS vs Intare FC: Ushobora Kuba Umusimbura wa Niyigena Clement?

 Mu ruhando rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, izina Ishimwe Abdoul ririmo kuvugwa cyane—ariko si mu buryo busanzwe. Ese ni umukinnyi wa Mukura VS cyangwa w’Intare FC? Abakunzi b’umupira barimo kwibaza: ni nde ufite uburenganzira bwe, kandi ni ryari azahindura ikipe?

Niyigena Clement yerekeza muri Sudani, Ishimwe niwe musimbura?

Inkuru zatangiye gukwira ubwo APR FC yamaze kugurisha Niyigena Clement muri Al Hilal SC yo muri Sudani ku masezerano y’imyaka itatu. Byatumye abantu batangira kwibaza niba Ishimwe Abdoul, wari warakuze muri ekipe  Intare FC ariko ukinira Mukura VS, yaba ari we musimbura uzasimbura Clement muri APR FC.

Ariko ibintu ntibyari byoroshye. Ku ruhande rwa Mukura VS, Ishimwe ni umukinnyi wayo, ufite amasezerano kandi ushobora kugurishwa gusa igihe ikipe ibona ibyo ibona bikwiriye.

Intare FC iravuga iki?

Intare FC yo ntiyatekereje gukina mu rujijo. Yandikiye Mukura VS ivuga ko batubahirije amasezerano y’uko batangaga uyu mukinnyi ku ntizanyo. Intare FC ivuga ko Ishimwe afite amasezerano y’imyaka ibiri, azarangira mu 2027, kandi ko Mukura VS itigeze yishyura amafaranga yari yemerewe.

Amakimbirane y’amafaranga n’amasezerano

Amakuru yizewe avuga ko Ishimwe yagiye ku ntizanyo y’umwaka umwe gusa (2024-2025), ariko Mukura VS yamuguzemo imyaka itatu, kandi amaze gukina amezi atandatu gusa. Ibi byagaragaje ko, ku ruhande rwa Mukura VS, Ishimwe ari umukinnyi wayo, kandi ku rundi ruhande, Intare FC ikibaza niba nta mategeko yarengerwa.

Ejo hazaza: APR FC na Afurika y’Epfo

Byongeye, Ishimwe si umukinnyi uzamara igihe kinini adafite amakipe amwitaho. Amakuru avuga ko APR FC ishobora kumwohereza gukora igeragezwa muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo muri Kwemena 2026. Ese azakira aya mahirwe cyangwa amakimbirane y’amasezerano azamusubiza inyuma?

Umwanzuro w’akanya gato

Ishimwe Abdoul ari mu cyanya cy’amasezerano, abakunzi b’umupira barimo gukurikirana buri kimwe. Ni umukinnyi ushobora kuzamuka muri APR FC cyangwa akazasubira mu mahanga, ariko ikintu kimwe kiragaragara: uyu mukinnyi aracyari ku isoko rikomeye kandi ritaramenyekana uko rizarangira.



Murenzi Abdallah: “Igikombe cya Shampiyona Kiracyari Mu Biganza Byacu”

 Mu bihe Rayon Sports itarimo gutanga umusaruro mwiza mu kibuga, Perezida w’inzibacyuho w’iyi kipe ikunzwe nabatari bake, Murenzi Abdallah, yahaye icyizere abafana bayo, abizeza ko urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro rutararangira.



Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu rubuga rw’imikino, Murenzi yasabye abafana kwihangana no gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo, abibutsa ko umupira w’amaguru ari urugendo rurerure rusaba ukwizera, umurava n’ubwiyunge hagati y’abayobozi, abakinnyi n’abafana.

“Ntabwo wubaka inzu mu minsi itatu”

Murenzi yemeye ko Abarayon batarabona ibyo bifuzaga muri iyi minsi ishize, ariko ashimangira ko nta mpamvu yo gucika intege. Yifashishije urugero rwo mu 2012, aho Rayon Sports yari ifite amanota make cyane mu ntangiriro ariko ikaza kuzamuka igasoza neza shampiyona.

“Ntabwo njya nshika intege. Ndibuka mu 2012 twari dufite inota rimwe mu mikino itanu, ariko twarazamutse. Ibi byerekana ko dufite umwanya wo kwiyubaka, ariko bisaba ukwihangana,” — Murenzi Abdallah.

Yongeyeho ko kubaka ikipe ikomeye bidakorwa mu kanya gato, ahubwo ari inzira isaba gutera intambwe umunsi ku wundi.

Igikombe kiracyashoboka

Nubwo Rayon Sports iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 24, ikarushwaho  amanota 11 n’ikipe ya mbere, Murenzi Abdallah avuga ko amahirwe akiri menshi.

“Icyo nabwira Abarayon ni uko igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro bikiri mu biganza byacu. Tuzabiharanira kugeza ku mwuka wa nyuma,”  niyo magambo yavuze.

Yongeyeho ko uretse amakipe yo muri Sudani ari imbere, Rayon Sports ishobora gukomeza guhatana igakomeza kugabanya ikinyuranyo, cyane ko shampiyona izarangira mu kwezi kwa Gatanu.

Isoko ry’abakinnyi: Amaso ku Banyarwanda

Ku bijyanye n’isoko ry’igura n’igurisha, Murenzi Abdallah yatangaje ko imyanya y’abakinnyi b’abanyamahanga yamaze kuzura, ariko hakaba hari abateganya gusohoka bagashaka amahirwe ahandi.

Ubu ubuyobozi bwa Rayon Sports buri kwibanda ku gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda batatu, cyane cyane mu myanya:

  • y’abasatira izamu,(Attacking position (Striker)

  • mu kibuga hagati,(Midfield position)

  • no mu bugarira.(Defensive position)

“Turashaka kongera ibisubizo mu kibuga, kugira ngo tugire amahitamo menshi n’imbaraga zo guhangana,” — Murenzi Abdallah.

Umwanzuro

Nubwo urugendo rukiri rurerure kandi rutari rworoshye, ubutumwa bwa Murenzi Abdallah burasobanutse: Rayon Sports ntiracika intege. Abafana basabwa gukomeza kwizera no kuba inyuma y’ikipe yabo, kuko mu mupira w’amaguru, byose bishoboka kugeza ku munota wa nyuma.

Abarayon, urugamba rurakomeje! 💙🤍



Intsinzi ya AP FC: Umushinga, Ukwihangana n’Icyizere byabyaye Igikombe

 Mbere yo kuvuga ku mukino wa nyuma, umutoza wa AP FC yatangiye ashimira byimazeyo ubuyobozi bw’ikipe. Yashimiye cyane Perezida mukuru James hamwe na ba Jenerali Mubarak, Deo na Vincent, abegurira igikombe cyegukanywe kubera icyizere n’ubufasha bahaye umushinga w’ikipe. Yagaragaje ko intsinzi itaje ku bw’amahirwe, ahubwo yaturutse ku kwihangana no gukorera hamwe igihe kirekire.


Umutoza yasobanuye ko AP FC yari ifite umushinga w’imikinire wateguwe neza kandi ukorwaho cyane. Nubwo hari abashidikanyaga ku bushobozi bw’abakinnyi, we n’abungiriza be bagiriye icyizere ubushobozi bwabo. Aho kugura abakinnyi bashya, bahisemo guteza imbere abo bari bafite, babongerera imbaraga mu by’umubiri, tekinike, tactique n’imitekerereze. Ibyo byose byaje gutanga umusaruro ugaragara.

AP FC iri mu makipe make yo mu Rwanda yita cyane ku bakinnyi b’Abanyarwanda, ifite intego yo kububakira ejo hazaza haba mu makipe yabo ndetse no mu ikipe y’igihugu. Umutoza yavuze ko iyi ntsinzi ari igikombe cye cya mbere, ariko yizeye ko kitazaba icya nyuma. Nubwo bishimiye intsinzi, yashimangiye ko kuba abanyamwuga bisaba guhita basubira ku kazi, bagategura shampiyona aho bafite amahirwe menshi yo kuzamuka mu myanya myiza.

Ku bijyanye n’umukino wa nyuma batsinzemo Rayon Sports, umutoza yasobanuye ko wateguwe cyane cyane mu mitekerereze. Yabwiye abakinnyi ko amahirwe yo gukina umukino wa nyuma ataza kenshi, bityo bagomba kuwukina nk’aho ari amahirwe yabo ya nyuma. Ibyo byatumye bakinana ishyaka, batsinda umukino mu buryo bugaragara.

Ku kibazo cy’ibanga ry’intsinzi, umutoza yagarutse cyane ku bibuga byiza. Yagaragaje ko ibibuga bya sintetike bigira ingaruka mbi ku mibiri y’abakinnyi, cyane cyane ku mugongo no ku mavi, bityo bigakoma mu nkokora iterambere rya tekinike. Yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda gushyira imbaraga mu kubaka no gukoresha ibibuga bya karemano binini, kuko ari byo bifasha amakipe gukina umupira mwiza kandi uremereye.

Ikindi cyafashije AP FC ni umubano mwiza uri hagati y’umutoza n’abakinnyi. Yavuze ko atiyumva nk’umutoza gusa, ahubwo nk’umubyeyi, umurezi n’inshuti yabo. Bamarana igihe kinini mu myitozo no mu buzima bwa buri munsi, bigatuma habaho kumvana no gukorera hamwe nk’umuryango.

Mu gusoza, umutoza yasobanuye tactique yakoresheje kuri Rayon Sports. Yari azi ko bazakina mu buryo bwa 4-2-3-1, bityo ahitamo gukoresha pressing yo hejuru, kubabuza gutangirira inyuma kubaka umukino, no gukoresha imipira igana imbere vuba. Uwo mugambi waragenze, AP FC itsinda umukino kandi yegukana igikombe.

Iyi ntsinzi yabaye ikimenyetso cy’uko umushinga uhamye, icyizere no kwihangana bishobora guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. AP FC noneho ihanze amaso shampiyona, ifite icyizere n’imbaraga nshya.

T. Stash Mwalimu w’Imikino: Umwarimu w’Itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda

 Mu iterambere ry’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, izina Tuyishime Anastash, uzwi cyane nka T. Stash Mwalimu w’Imikino, rikomeje kwigaragaza nk’irya ngombwa kandi ryizerwa. Izina rye ry’akazi “Mwalimu w’Imikino” risobanura neza inshingano yiyemeje: kwigisha, gusesengura no kugeza amakuru ya siporo ku Banyarwanda mu buryo bwimbitse kandi bufite ireme.




T. Stash abarizwa mu Mujyi wa Kigali, aho akorera itangazamakuru cyane cyane mu byerekeye siporo. Afatanya na ISHOTI TV, akaba azwiho gutangaza amakuru ajyanye n’umupira w’amaguru w’imbere mu gihugu n’uw’amahanga. Yibanda cyane ku makipe akomeye nka Rayon Sports na APR FC, akagaragaza uko yitwara mu mikino, mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, ndetse no mu miyoborere yayo.

Ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane akoresha izina mwarimu_t.stash, T. Stash afite igikundiro gikomeye. Aho asangiza abakunzi ba siporo amakuru agezweho, ibitekerezo bye bwite, n’isesengura rifasha abafana gusobanukirwa neza ibibera mu kibuga no hanze yacyo. Uburyo atanga amakuru bugaragaza ubunyamwuga, ubunararibonye n’urukundo akunda siporo by’umwihariko.

Mu rugendo rwe, T. Stash Mwalimu w’Imikino akomeje kuba icyitegererezo ku bakiri bato bifuza kwinjira mu itangazamakuru rya siporo, agaragaza ko gukorera ku ndangagaciro z’ukuri, ubushishozi n’ubwitange bishobora kuzamura urwego rw’itangazamakuru mu gihugu.

Intare Times iramushimira byimazeyo uruhare rukomeye akomeje gutanga mu guteza imbere itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, ikamwifuriza gukomeza gutera imbere no gukorera siporo nyarwanda n’umwete n’ubwitange bisanzwe bimuranga.







Mohamed Amoura asabye imbabazi abafana ba DR Congo

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Alijeriya, Mohamed Amoura, yasabye imbabazi abafana ba DR Congo nyuma y’igikorwa cyabaye mu mukino wari ukomeye, aho Alijeriya yatsinze igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma. Nyuma y’icyo gitego, Amoura yagaragaye asebya cyangwa atera urwenya ku mufana w’ikirangirire wa DR Congo, Michel Nkuka Mboladinga, uzwi cyane ku izina rya statue super-fan kubera uko ahora ahagaze adahungabana mu nkunga aha ikipe ye.


Ibi byatumye bamwe mu bafana n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru babyakira nabi, babifata nk’igikorwa cyo gushotora cyangwa kutubaha abafana ba DR Congo. Mu gusubiza ibyo byavuzwe, Amoura yahisemo gusobanura no gusaba imbabazi ku mugaragaro.

Yagize ati: “Sinari nzi icyo uwo muntu wo mu bafana ahagarariye. Nashakaga gusa gutebya mu buryo bwiza, nta mugambi mubi cyangwa gushotora nari mfite. Niba imyitwarire yanjye yarasobanuwe nabi, ndabibabariye by’ukuri — si byo nari ngambiriye na gato.”

Aya magambo yerekanye ko umukinnyi atari afite umugambi wo gusebya cyangwa guhemukira abafana ba DR Congo, ahubwo byari urwenya rwafashwe mu bundi buryo. Ibi bibaye isomo ku bakinnyi n’abafana bose ko imyitwarire yo mu kibuga ishobora gusobanurwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco n’amarangamutima by’abayireba.

Mu gihe irushanwa rya TotalEnergies AFCON 2025 rikomeje, abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje ko hakomeza kugaragara siporo ishingiye ku kubahana, gukina neza no kwishimira umukino kurusha amagambo cyangwa ibikorwa bishobora guteza umwiryane.


=============================================================

Amamaza – Kurikira Intare Times

Ntucikwe n’amakuru agezweho ku mupira w’amaguru nyafurika n’isi yose! 🦁⚽
Kurikira Intare Times kugira ngo uhabwe amakuru yizewe, asesenguye kandi agezweho ku mikino, abakinnyi n’amarushanwa akomeye nka AFCON n’andi.

👉 Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu maze ube uwa mbere mu kumenya inkuru nshya, ibisobanuro byimbitse n’amakuru yihariye.

Intare Times – Aho amakuru ahurira n’ukuri.