Ku mukino w’igitangaza wabereye i New York muri 2023 US Open , Coco Gauff yanditse amateka mu mukino wa tennis ubwo yatsindaga Aryna Sabalenka maze yegukana igikombe cya mbere cya Grand Slam mu buzima bwe. Icyo gikorwa cyabaye nk’inzozi ku mukinnyi ukiri muto, ariko ikindi cyarushijeho gutera abantu kwishima ni uburyo Coco n’umubyeyi we, Corey Gauff, barenze ku kintu bari barahanyeho isezerano. Coco na papa we bari bafite ‘rule’ yihariye yo kutarira mu ruhame. Corey Gauff yari yarabwiye umukobwa we kenshi ko agomba gukomeza icyizere no kwihagararaho, atagaragaza amarangamutima imbere y’abantu. Coco ubwe yigeze kubivuga mu biganiro n’itangazamakuru. Ariko ubwo intsinzi ikomeye yamurangaga, ibyo byose byahindutse. Coco yikubise hasi mu byishimo ararira, kandi camera zimufata neza – ibyo abantu bise “Got caught in 4K” . Corey, na we wari ku ruhande, ntiyabashije kwihangana, ararira mu byishimo ndetse yishimira urugendo rurerure bakoze kugira ngo bagere kuri iyo ntsinzi. Ibi...