Coco Gauff na Papa We 'Got Caught in 4K' ku US Open

Ku mukino w’igitangaza wabereye i New York muri 2023 US Open, Coco Gauff yanditse amateka mu mukino wa tennis ubwo yatsindaga Aryna Sabalenka maze yegukana igikombe cya mbere cya Grand Slam mu buzima bwe. Icyo gikorwa cyabaye nk’inzozi ku mukinnyi ukiri muto, ariko ikindi cyarushijeho gutera abantu kwishima ni uburyo Coco n’umubyeyi we, Corey Gauff, barenze ku kintu bari barahanyeho isezerano.


Coco na papa we bari bafite ‘rule’ yihariye yo kutarira mu ruhame. 

Corey Gauff yari yarabwiye umukobwa we kenshi ko agomba gukomeza icyizere no kwihagararaho, atagaragaza amarangamutima imbere y’abantu. Coco ubwe yigeze kubivuga mu biganiro n’itangazamakuru. Ariko ubwo intsinzi ikomeye yamurangaga, ibyo byose byahindutse. 

Coco yikubise hasi mu byishimo ararira, kandi camera zimufata neza – ibyo abantu bise “Got caught in 4K”. Corey, na we wari ku ruhande, ntiyabashije kwihangana, ararira mu byishimo ndetse yishimira urugendo rurerure bakoze kugira ngo bagere kuri iyo ntsinzi.



Ibi byabaye ikimenyetso gikomeye ko inyuma y’umukinnyi ukomeye haba hari inkuru y’umuryango, ibyishimo, amarira n’imbaraga z’abantu bamushyigikira. Coco Gauff yahindutse icyitegererezo ku rubyiruko, yerekana ko gukomera mu mutima atari uguhisha amarangamutima, ahubwo ari ugukomeza urugendo n’ubwitange kugeza ugeranye inzozi zawe.



Umunsi yegukanaga US Open ntabwo ari uwa Coco gusa, ahubwo ni uwa famille ye, igihugu cye, n’abakunzi ba tennis ku isi yose. Byabaye amateka azibukwa igihe kirekire, ndetse n’amaso yuzuye amarira y’ibyishimo ya Corey Gauff yabaye igihamya cy’uko intsinzi nyayo iba ihuriweho n’umuryango wose.

About the Author

I'm Olivier Tuyisenge, the founder of Intare times. I'm a freelance writer on topics related to sport news and making trends story about sport. I'm blogging since 2025 and I'm owner of Intare times.
Follow Us on Twitter or On Facebook


Visit intaretimes.blogspot.com to get updates about sports

0 Comments:

Post a Comment