📝 BLOG: Musanze FC yanyagiye APR FC 3-2 – Umutsi W'agahinda ku bakinyi ba APR
Mu Majyaruguru habereye impinduka zidasanzwe mu mupira w’u Rwanda. Musanze FC 3-2 APR FC ni umusaruro utarateganywaga n’abakunzi ba ruhago benshi, cyane cyane abari bazi ko APR FC igifite imbaraga n’ubushobozi bwo gucunga imikino minini.
🔥 Musanze FC – Imbaraga n’umuvuduko udasanzwe
Ku munota wa mbere w’umukino, byari bigaragara ko Musanze FC iza yinjiye mu kibuga idakeneye amahirwe menshi. Imipira yihuse, uburyo bwo gusatira budasanzwe, n’ubwitutu bashyize ku bakinnyi b’inyuma ba APR byatumye umukino uhita ufata isura. APR FC yabaye nk’iyabuze uburyo bwo kwibona mu kibuga, binabaha icyuho gikomeye cyane.
⚠️ APR FC – Ese haba hari amakosa Apr yakoze?
Byari bigoye ku bakunzi bayo kumva ko ikipe yagiye gutsinda umwaka ushize yatsinzwe ibitego bitatu mu minota 45 gusa istindwa ibitego bibiri ku munota 87'
-
Umurongo wo kwugarira wagaragaje ihuzagurika ridakwiye.
-
Hagati mu kibuga hari nta butware.
-
Abasatira nta buryo bugaragara bwo guhangana bagaragaje.
Byari byasigaye k’umutoza Taleb Abderrahim gukoresha umunota 15 w’akaruhuko nk’igihe cyo gusobanurira abakinnyi kwegera umukino—ariko icyo kibazo cyasaga n’ikirenze amagambo.
🛡 "Break in the North" – Umuriro wacanye
Ni bwo abantu benshi batangiye gukoresha imvugo ngo “Habaye Break mu Majyaruguru!” kuko Musanze FC yerekanye ko atari ikipe yo gufatwa nk’iciriritse. Bagaragaje ko bashobora guhangana n’ikipe ikomeye kurusha izindi mu gihugu. APR FC yo yagaragaye nk’ikipe idafite icyerekezo cy’uyu munsi.
🎙 Ese ni intangiriro y’ikijisho ku gisirikare cy’umupira?
APR FC ifite amateka yo guhaguruka vuba, ariko uyu musaruro uzasiga urwibutso rukomeye. Abafana baribaza:
-
Ese hari icyuho mu myitozo?
-
Ese hari ikibazo cy’imyitwarire cyangwa imikinire mishya ya Taleb itarafata?
-
Cyangwa ni umunsi mubi gusa?
Ibyo byose bizasaba imirimo myinshi yo gusesengura.
đź§ Musanze FC yo irakataje
Ku rundi ruhande, Musanze FC yanditse urupapuro rushya mu mateka yayo. Ikipe yagaragaje disiplini, imbaraga, n’imyumvire yo hejuru. Iki gikombe cy’abakinnyi n’abatoza babo bagomba kugifata nk’umusingi mushya wo kubaka icyizere.







0 Comments: