Kwizigira: Umunyamakuru w’u Rwanda Wabaye Moderator wa 27th Men Senior Handball Africa Cup of Nations, 2026
Ni ishema rikomeye ku Rwanda kubona umunyamakuru wacu Kwizigira ahagarara ku rwego mpuzamahanga nk’umoderator w’27th Men Senior Handball Africa Cup of Nations, yabereye mu Rwanda kuva ku wa 21 kugeza ku wa 31 Mutarama 2026.
Nk’uko Kwizigira yabivuze, ari iby’agaciro cyane kugira uruhare mu gushimangira amateka y’iri rushanwa rikomeye, rikaba ari amahirwe yo kugaragaza impano z’u Rwanda ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi.
Iri rushanwa ryahuye amakipe akomeye yo muri Afurika yose, rikaba ari naryo ritanga umwanya wo guteza imbere handball mu gihugu cyacu. Uru ni urugendo rwo gushyigikira siporo yacu no kugaragaza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Muzaboneke mwese, iri rushanwa turigire iryacu! 🇷🇼💪🏽







0 Comments: