Nyuma y’imyaka irenga 30 itigeze ibera ku mugabane wa Afurika, Grand Prix ya Formula 1 y’uyu mugabane irategerejwe n’abafana n’abafatanyabikorwa ba siporo y’imodoka ku rwego mpuzamahanga. Umunyempano ukomeye wa Formula 1, Lewis Hamilton, yagaragaje icyifuzo gikomeye cyo gusubukura iri siganwa muri Afurika mbere y’uko asaza, ashimangira ko uyu mugabane ugomba kugira uruhare runini mu isi ya siporo y’imodoka.
Grand Prix ya Afurika yanyuze mu mateka ikomeye, ariko kuva mu 1993, ubwo habaga ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo, nta yandi masiganwa ya Formula 1 yabayeho muri Afurika. Mu bihe bishize, habayeho impungenge ku bushobozi bw’ikibuga cya Kyalami ku bijyanye n’amategeko n’ibipimo bigezweho bya Formula 1, bituma gusubukura isiganwa ku nshuro nshya bitaba byoroshye.Mu rwego rwo gushaka umuti, hari ibitekerezo by’uko umujyi wa Kigali mu Rwanda ushobora kuba umuzingo mushya w’iri siganwa, ahantu hafite umutekano, ibikorwaremezo bishya, ndetse n’umubano mwiza w’igihugu ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ishoramari ry’agaciro ka miliyari 208 z’amapawundi mu kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo bihuje n’ibipimo bya Formula 1.
Ubuyobozi bwa Formula 1 buvuga ko bakomeje gukora isuzuma ryimbitse ku byerekeye ibikorwaremezo, imiterere y’isiganwa, ndetse n’inyungu rusange z’ubukungu n’imibereho y’abaturage, kugira ngo harebwe niba iri siganwa rishobora kuba rirambye kandi rifite akamaro.
Nubwo inzira igihari kandi itaroroheye, icyizere kiracyahari ko Afurika, by’umwihariko Rwanda, izaba imwe mu bice by’ingenzi mu iterambere rya siporo y’imodoka ku rwego rw’isi. Ibi byatuma uyu mugabane wongera kugira ijambo rikomeye muri Formula 1, bigatanga amahirwe mashya y’ishoramari, ubukerarugendo, n’iterambere ry’ubukungu.
Lewis Hamilton n’abandi bafana b’imodoka bakomeje gushishikariza ko uyu mushinga udakwiye gusubikwa, ahubwo ugashyigikirwa kugira ngo Afurika itazongera gusigara inyuma mu ruhando rw’imikino y’imodoka ku isi.








0 Comments: