Nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu mukino wo gushaka itike ya World Cup bakinaga na #RepublicOfIreland, Ronaldo yari mu rujijo ku bijyanye no kuzakina umukino wa mbere wa 2026. Ikarita yamuhaye ihagarikwa ry’umukino umwe.
Ariko amakuru mashya yo muri Portugal (A Bola) yatangaje ko Komite ya Disipline ya FIFA yafashe umwanzuro wo kumuha ihagarikwa ry’imikino itatu, ariko ibiri muri yo irahagaritswe (suspended).
Ibi bivuze ko igihano gifatika ari umukino umwe gusa, bityo Ronaldo akazaba yemerewe gukina umukino wa mbere wa Portugal muri World Cup 2026.
Nubwo hari amakuru yari akivuguruzanya mu bitangazamakuru bitandukanye, ubu birasobanutse ko #CR7 ari mu bahabwa uburenganzira bwo gutangira igikombe cy’Isi.







0 Comments: