🚨JUST IN🚨: Mamadou Sy yongeye GUKORA AMAKOSA MURI APR FC

🚨JUST IN🚨: Mamadou Sy yongeye GUKORA AMAKOSA MURI APR FC

Rutahizamu wa Mauritania ukinira APR FC, Mamadou Sy, yongeye gutera urunturuntu mu ikipe ye nyuma yo kugaruka i Kigali avuye i Doha – Qatar, aho yari yitabiriye FIFA Arabs Cup akinira igihugu cye 🇲🇷.



Ku wa Mbere, tariki 25 Ugushyingo, Sy yabanje mu kibuga ubwo Mauritania yasezerwaga na Kuwait 🇰🇼 mu majonjora y’irushanwa.

Gusa ikibazo cyakuruye umwuka mubi ni uko yitabiriye iyi mikino adahawe uruhushya na APR FC. Mu gihe abandi bakinnyi bari basoje international break bagasubira mu makipe yabo, we yifashe akajya kugumira iwabo ategereza Arabs Cup.

Ibi byakuruye umujinya ukomeye muri APR FC, kandi amakuru akomeje kuvuga ko hashobora gukurikiraho ibihano bishya kuri uyu rutahizamu wigeze no guhagarikwa mu Ukwakira 2025 kubera imyitwarire itari myiza.

Mu gihe ibi byose bikomeje gututumba, APR FC yitegura umukino ukomeye izakiramo AS Kigali kuri uyu wa Gatanu.


Nyuma yo kurenga ku mabwiriza y’ikipe, ibi bishobora kongera guhungabanya umubano we n’ubuyobozi, cyane cyane nyuma yo guhagarikwa mu mezi ahize kubera imyitwarire mibi igiye bajya APR Ijya mu misili. Icyakora, kuba Mauritania yaramwifashishije mu mikino mpuzamahanga bishimangira agaciro afitiye igihugu cye. Ubu ikibazo gikomeye ni kimwe: APR FC izamwitwara ite mu gihe yitegura AS Kigali, kandi ibi bibazo by’imyitwarire bishobora guteza iki ku musaruro w’ikipe?

#intaretimes  

About the Author

I'm Olivier Tuyisenge, the founder of Intare times. I'm a freelance writer on topics related to sport news and making trends story about sport. I'm blogging since 2025 and I'm owner of Intare times.
Follow Us on Twitter or On Facebook


Visit intaretimes.blogspot.com to get updates about sports

0 Comments:

Post a Comment