Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umupira w’amaguru wongeye kwigaragaza mu isura itari nziza nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande bivugwa ko yishe umufana mu mukino warangiye Vita Club itsinzwe na Les Aigles du Congo igitego 1-0. ⚽π¨π©
Ibyo byabaye nyuma y’uko umukino urangira, umufana wa Vita Club arakaye cyane maze yinjira mu kibuga agana abasifuzi. Mu gihe abashinzwe umutekano bari bagisuganya, umusifuzi wo ku ruhande yagerageje kwirwanaho bikavugwa ko byarangiye ateye urupfu uwo mufana.
Amashusho ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza urujijo, impaka, n’uburakari bw’abafana n’abakinnyi kuri stade. π₯
Ibi byabaye mu gihe ruhago yo muri Congo yari itangiye kugarura icyizere mu bakunzi bayo, ariko ubu iyi nkuru irimo gutera ibibazo ku isura y’imicungire y’umutekano mu mikino.
Ese CAF cyangwa FERCOFA bazagira icyo bakora kuri iri sanganya ryasize benshi bacitse ururondogoro? π€
#VitaClub #LesAiglesDuCongo #DRCongo #Football #CAF #BreakingNews #SportsBlog







0 Comments: