Mu kiganiro cyuje ubwisanzure n’urwenya, Wayne Rooney wahoze ari rutahizamu wa Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yagarutse ku mateka ye akomeye mu mupira w’amaguru, by’umwihariko ku bufatanye bwe na Cristiano Ronaldo na Carlos Tevez, bufatwa na benshi nk’ubumwe mu kwataka(attacking) kwiza kwabayeho muri Premier League.
Ibiganiro byatangiye mu buryo bworoshye, aho Rooney yakiranywe ikawa, anaseka avuga ko atari “diva”, mbere y’uko ikiganiro kijya ku ngingo ikomeye: front three ya Manchester United yo mu 2008.
Rooney, Ronaldo na Tevez: Abataka(attackers) batagira ubwoba
Rooney yavuze ko igihe amazina yabo atatu avuzwe ahita atekereza ku magambo abiri: ubugome (ruthless) n’intambara. Yavuze ko we, Ronaldo na Tevez bari abakinnyi bahora biteguye guhangana, gutsinda no gutera ubwoba uwo bahanganye na we.
Yagize ati: “Iyo umwe yagiraga umukino mubi, undi yahitaga atsinda. Twumvaga ko tuzatsinda uko byagenda kose.”
Yongeyeho ko nubwo batigeze bumva ko “badatsindwa”, bari bafite icyizere gikomeye ko buri mukino hari uzagaragaza ubuhanga agatsindira ikipe.
“Abantu batekereza ko nanga Ronaldo, nyamara ndamukunda”
Rooney yagarutse ku mpaka zimaze imyaka zijyanye no kumuhindura nk’uwanga Cristiano Ronaldo, bitewe n’uko yigeze kuvuga ko akunda Lionel Messi kurusha Cristiano.
Yasobanuye ati: “Nigeze kuvuga ko Messi ari mwiza kurusha Ronaldo, abantu bahita batekereza ko nanga Cristiano. Si byo na busa. Ndakunda Ronaldo, ni umunyabigwi, ni umunyempano udasanzwe.”
Rooney yavuze ko impamvu yahisemo Messi ari uko akunda uburyo akinamo, gucenga no guhindura umukino wenyine, ariko ashimangira ko Ronaldo ari umwicanyi imbere y’izamu, ufite imitekerereze idasanzwe itigeze iboneka ku wundi mukinnyi.
Yongeyeho ko uko Ronaldo akomeje gutsinda no gukina no mu myaka ye ya nyuma, bituma atekereza ko mu mateka hazibukwa cyane ibyo yakoze.
Impamvu front three yabo yakoraga neza
Rooney yasobanuye ko impamvu ubusatirizi bwabo bwakomezaga gutsinda ari uko nta mwanya uhamye wagiraga. Bose bashoboraga gukina hagati, ku mpande cyangwa gusubira inyuma bitewe n’uko umukino ugenda.
Yagize ati: “Ntitwajyaga mu myitozo ngo tubwirwe ngo ‘wowe jya aha, wowe jya hariya’. Byari kumvikana bisanzwe.”
Icyari ingenzi ni uko umutoza yabasabaga gusa ko iyo batakaje umupira, buri wese asubira ku ruhande arimo agafasha mu bwugarizi.
Rooney na Tevez: Akazi kenshi kurusha amagambo
Rooney yashimangiye ko Carlos Tevez ari we mukinnyi yakunze gukinana na we kurusha abandi bose. Nubwo Tevez atavugaga cyane, bavuganaga binyuze mu kurebana no kumva aho mugenzi we ari.
Yavuze ko we na Tevez bari abakinnyi bagora cyane guhura na bo, kubera akazi kenshi, guturuka ku guhora bakanda ba myugariro no kudaha amahoro uwo bahanganye na we.
“Sinigeze ntekereza gutanga igitambo kubera Ronaldo”
Ku kijyanye n’uko hari ababonaga ko Rooney yitangiye Ronaldo ngo abe icyamamare, Rooney yasobanuye ko atigeze na rimwe abitekereza atyo.
Yagize ati: “Njyewe nashakaga gutsinda ibikombe. Premier League, Champions League. Sinigeze nitaho Ballon d’Or cyangwa ibihembo by’umuntu ku giti cye.”
Yemeye ko Ronaldo yari afite imitekerereze idasanzwe yo gushaka kuba uwa mbere, ariko ashimangira ko intego ye bwite yari intsinzi y’ikipe.
Umwanzuro
Iyi front three ya Rooney–Ronaldo–Tevez yasize isomo rikomeye mu mupira w’amaguru: ubwumvikane, akazi kenshi n’intego imwe yo gutsinda bishobora kurusha ubuhanga gusa.
Ni yo mpamvu kugeza uyu munsi, iyi front three ikomeje kuvugwa nk’imwe mu nziza cyane zabayeho mu mateka ya Manchester United na Premier League muri rusange.
.jpg)






0 Comments: