Itangazo rya RIB 👇
RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu (@Rwandapolice ) yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda @FERWAFA bakekwaho ibyaha bitandukanye.
RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu (@Rwandapolice ) yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda @FERWAFA bakekwaho ibyaha bitandukanye.
Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by'ikipe y’Igihugu Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB irakomeza kuburira abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w'akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n'amategeko.

0 Comments: